-
Yosuwa 11:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko baza bazanye n’abasirikare babo bose. Bari benshi cyane nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja, bafite amafarashi menshi cyane n’amagare y’intambara menshi.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 32:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Mugire ubutwari kandi mukomere. Ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’umwami wa Ashuri+ n’abantu benshi bari kumwe na we, kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kurusha abari kumwe na we.+ 8 Yishingikirije ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.”+ Nuko abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.+
-