-
Yosuwa 1:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nongere mbigusubiriremo! Komera kandi ube intwari. Ntugire ubwoba, kuko njye Yehova Imana yawe nzaba ndi kumwe nawe aho uzajya hose.”+
-
-
2 Abami 6:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko Elisa aramusubiza ati: “Wigira ubwoba+ kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kuruta abari kumwe na bo.”+ 17 Hanyuma Elisa arasenga ati: “Yehova, ndakwinginze fungura amaso ye arebe.”+ Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara yaka umuriro+ akikije Elisa.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 20:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Aravuga ati: “Yemwe baturage mwese b’i Buyuda, namwe baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati, nimutege amatwi! Yehova arababwiye ati: ‘ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’aba bantu benshi, kuko atari mwe ubwanyu muzarwana urugamba ahubwo ari Imana izarurwana.+
-