-
2 Ibyo ku Ngoma 16:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko Asa arapfa.*+ Yapfuye mu mwaka wa 41 w’ubutegetsi bwe. 14 Hanyuma bamushyingura mu mva y’akataraboneka yari yaricukuriye mu Mujyi wa Dawidi.+ Bamuryamisha ku buriri bwari bwuzuye amavuta ahumura neza, n’ubwoko butandukanye bw’amavuta yavanzwe mu buryo bwihariye+ kandi batwika imibavu myinshi cyane.
-
-
Yeremiya 34:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyakora, yewe Sedekiya umwami w’u Buyuda we, ‘umva ibyo Yehova avuga. Yehova yavuze uko bizakugendekera agira ati: “ntuzicwa n’inkota. 5 Uzapfa mu mahoro+ kandi bazagutwikira imibavu nk’uko babikoreye ba sogokuruza bawe bakubanjirije kuba abami kandi bazakuririra bati: ‘ye baba databuja wee!’ nubundi ‘nari narabivuze.’ Ni ko Yehova avuga.”’”’”
-