-
2 Abami 10:10-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Mumenye ko nta jambo na rimwe rya Yehova, mu byo Yehova yavuze ku muryango wa Ahabu ritazasohora,*+ kandi ko Yehova yashohoje ibyo yavuze akoresheje umugaragu we Eliya.”+ 11 Nanone Yehu yica abo mu muryango wa Ahabu bose bari basigaye i Yezereli, yica abanyacyubahiro be bose, inshuti ze magara n’abatambyi be,+ kugeza aho yabamariye bose.+
12 Nuko arazamuka ajya i Samariya. Iruhande rw’inzira hari inzu bogosheragamo ubwoya bw’intama. 13 Yehu ahura n’abavandimwe ba Ahaziya+ umwami w’u Buyuda. Arababaza ati: “Muri ba nde?” Baramusubiza bati: “Turi abavandimwe ba Ahaziya. Tugiye kureba uko abana b’umwami n’ab’umwamikazi* bamerewe.” 14 Ahita avuga ati: “Nimubafate!” Bose uko ari 42 barabafata babicira ku kigega cy’amazi cy’inzu bogosheragamo ubwoya bw’intama, ntiyagira n’umwe asiga.+
-