-
Abalewi 1:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “‘Niba agiye gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro akuye mu nka, azazane ikimasa kidafite ikibazo*+ kandi abikore abikuye ku mutima.+ Azakizanire Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 4 Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo gitwikwa n’umuriro, bityo cyemerwe kugira ngo ababarirwe ibyaha.
-