-
2 Ibyo ku Ngoma 34:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho,+ mbateze imivumo* yose yanditse mu gitabo+ cyasomewe imbere y’umwami w’u Buyuda. 25 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye+ bagatambira izindi mana ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze+ binyuze ku bikorwa byabo byose.”
-