24 Hanyuma mu bakuru b’abatambyi ntoranyamo 12, ari bo Sherebiya, Hashabiya+ n’abavandimwe babo 10. 25 Nuko mbapimira ifeza na zahabu n’ibikoresho, ni ukuvuga impano umwami n’abajyanama be n’abatware be n’Abisirayeli bose bari aho bari baratanze zigenewe inzu y’Imana yacu.+