-
Ezira 9:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nkimara kubyumva naciye imyenda nari nambaye, nipfura umusatsi n’ubwanwa maze nicara hasi mbabaye cyane. 4 Nuko abantu bose bubahaga cyane* amagambo y’Imana ya Isirayeli bahurira aho nari ndi, bababajwe n’ibikorwa by’ubuhemu by’abari baragarutse bavuye i Babuloni. Nakomeje kwicara mbabaye cyane kugeza ku isaha yo gutangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
-
-
Daniyeli 9:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko nerekeza amaso kuri Yehova Imana y’ukuri, musenga mwinginga, nigomwa kurya no kunywa,+ nambara imyenda y’akababaro* kandi nitera ivu. 4 Nsenga Yehova Imana yanjye, nyibwira ibyaha byakozwe, ndavuga nti:
“Yehova Mana y’ukuri, wowe Ukomeye kandi uteye ubwoba, wowe udahindura isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka+ abagukunda, bakubahiriza amategeko yawe,+ 5 twakoze ibyaha n’amakosa, dukora ibibi kandi turigomeka.+ Ntitwumviye amategeko yawe n’imyanzuro wafashe.
-