ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 9:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ibyo birangiye, abatware baraza barambwira bati: “Abisirayeli, abatambyi n’Abalewi ntibaretse kwifatanya n’abantu bo mu bihugu bibakikije kandi ntibaretse gukora ibikorwa byabo Imana yanga,+ ni ukuvuga ibikorwa by’Abanyakanani, Abaheti, Abaperizi, Abayebusi, Abamoni, Abamowabu, Abanyegiputa+ n’Abamori.+ 2 Bashakanye n’abakobwa babo, banabashyingira abahungu babo,+ none abantu Imana yatoranyije+ bivanze n’abo muri ibyo bihugu.+ Abatware n’abayobozi bakuru ni bo babanjirije abandi gukora ibyo bikorwa by’ubuhemu.”

  • Nehemiya 13:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Umwe mu bahungu ba Yoyada,+ umuhungu w’umutambyi mukuru Eliyashibu+ yari yarashatse umukobwa wa Sanibalati+ w’Umuhoroni maze ndamwirukana.

  • Ezekiyeli 44:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ntibagashake umugore wapfushije umugabo cyangwa uwatanye n’umugabo we,+ ahubwo bazashake mu bakobwa bakiri isugi bakomoka mu muryango wa Isirayeli, cyangwa bashake umugore wapfushije umugabo, na we wari umutambyi.’+

  • Malaki 2:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Ibyo umutambyi avuga, ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana kandi abantu ni we bakwiriye kubaza amategeko,+ kuko ari intumwa ya Yehova nyiri ingabo.

      8 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ariko mwe mwarayobye kandi mwatumye abantu benshi batumvira amategeko.+ Mwishe isezerano rya Lewi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze