-
1 Ibyo ku Ngoma 29:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Iyo zahabu izakorwamo ibikoresho bya zahabu, ifeza ikorwemo ibikoresho by’ifeza kandi bikoreshwe no mu mirimo yose izakorwa n’abanyabukorikori. None se haba hari umuntu wifuza kugira icyo aha Yehova uyu munsi?”+
-
-
Nehemiya 7:70-72Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
70 Hari bamwe mu batware b’imiryango batanze ibyo gushyigikira umurimo.+ Guverineri yatanze zahabu yo gushyira mu bubiko ingana n’ibiro 8 na garama 400* n’udusorori 50 n’amakanzu 530 y’abatambyi.+ 71 Nanone bamwe mu batware b’imiryango batanze ibiro 168 bya zahabu* n’ibiro 1.254 by’ifeza* byo gushyigikira umurimo. 72 Abandi bantu basigaye batanze ibiro 168 bya zahabu,* ibiro 1.140 by’ifeza* n’amakanzu 67 y’abatambyi.
-