-
Nehemiya 6:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko ninjira mu nzu ya Shemaya umuhungu wa Delaya umuhungu wa Mehetabeli, wari wikingiranye. Arambwira ati: “Reka dushyireho igihe tuze guhurira mu nzu y’Imana y’ukuri, twinjire mu rusengero maze dukinge inzugi kuko bagiye kuza kukwica, ndetse bari buze kukwica nijoro.” 11 Ariko ndavuga nti: “Ese umugabo nkanjye yahunga? Kandi se ni nde muntu nkanjye wakwinjira mu rusengero agakomeza kubaho?+ Sininjiramo!” 12 Nuko mbona ko atari Imana yari yamutumye, ahubwo ko yari yampanuriye ibyo bitewe n’uko Tobiya na Sanibalati+ bari bamuhaye ruswa.
-