-
2 Ibyo ku Ngoma 26:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Bagerageza kubuza Umwami Uziya, baramubwira bati: “Uziya we, ntiwemerewe gutwikira umubavu Yehova,+ ahubwo abatambyi bo mu muryango wa Aroni+ bejejwe ni bo bonyine bemerewe gutwika umubavu. Sohoka uve mu rusengero kuko wahemutse kandi ibi wakoze ntibiri butume Yehova agushimira.”
19 Ariko igihe Uziya yari agifashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki kugira ngo awutwike, ararakara cyane.+ Nuko igihe yari akirakariye abo batambyi, ibibembe+ bihita biza mu gahanga ke akiri kumwe n’abo batambyi mu nzu ya Yehova, iruhande rw’igicaniro cyo gutwikiraho imibavu.
-