-
Abalewi 27:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Ayo ni yo mategeko Yehova yahereye Mose ku Musozi wa Sinayi+ ngo ayageze ku Bisirayeli.
-
-
Kubara 36:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Yehova yahaye Abisirayeli abinyujije kuri Mose, igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 12:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Aya ni yo mabwiriza n’amategeko muzitondera, mukayakurikiza iminsi yose muzaba mukiriho, igihe muzaba mugeze mu gihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu izatuma mwigarurira.
-
-
Nehemiya 9:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Kandi abami bacu, abatware bacu, abatambyi bacu ndetse na ba sogokuruza ntibakurikije Amategeko yawe cyangwa ngo bite ku byo wategetse. Nta nubwo bitondeye ibyo wabibutsaga ubaburira.
-