-
Gutegeka kwa Kabiri 28:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 28:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ibizera mu mirima yanyu n’ibyo muzasarura byose bizaribwa n’abantu mutigeze mumenya.+ Bazajya bahora babariganya kandi babagirira nabi cyane.
-
-
Nehemiya 9:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 None dore turi abagaragu.+ Turi abagaragu muri iki gihugu wahaye ba sogokuruza ngo barye imbuto zacyo n’ibintu byiza byo muri cyo. 37 Umusaruro wacyo mwinshi utwarwa n’abami washyizeho ngo badutegeke, bitewe n’ibyaha byacu.+ Badutegeka uko bashaka twe n’amatungo yacu, none dufite ibibazo bikomeye.
-