5 Abafilisitiya na bo bahurira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Bazana amagare y’intambara 30.000, abagendera ku mafarashi 6.000 n’abasirikare benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+ Nuko barazamuka bashinga amahema i Mikimashi mu burasirazuba bwa Beti-aveni.+