-
Ezira 2:59-63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
59 Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri. Abo ntibashoboye kugaragaza ko abo bakomokagaho bari Abisirayeli.+ 60 Abakomokaga kuri Delaya, abakomokaga kuri Tobiya n’abakomokaga kuri Nekoda bari 652. 61 Mu bakomokaga ku batambyi harimo abakomokaga kuri Habaya, abakomokaga kuri Hakozi+ n’abakomokaga kuri Barizilayi.+ Izina rye ni irya sebukwe* kuko yashatse umwe mu bakobwa ba Barizilayi w’i Gileyadi. 62 Bishatse mu bitabo ngo barebe abo bakomokagaho ariko ntibababona, bituma batemererwa kuba abatambyi.*+ 63 Guverineri* yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.*+
-