-
Kubara 18:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Njye ubwanjye naguhaye inshingano yo kwita ku maturo bantura.+ Amaturo yera yose Abisirayeli bantura narayaguhaye burundu wowe n’abahungu bawe.+ 9 Mu bintu byera bikurwa ku bitambo bitwikwa n’umuriro, dore ibizaba ibyawe: Ibitambo byose abantu bantura, hakubiyemo ituro ry’ibinyampeke,+ igitambo cyo kubabarirwa ibyaha+ n’igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Ni ibintu byera cyane bigenewe wowe n’abahungu bawe.
-