ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 16:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Muzirikane ko Yehova yabahaye Isabato.+ Ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha ibyokurya by’iminsi ibiri. Buri wese ajye aguma iwe. Ntihakagire umuntu uva iwe ku munsi wa karindwi.”

  • Kuva 20:8-11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “Ujye wibuka ko umunsi w’Isabato ari umunsi wera.+ 9 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 10 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato. Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, itungo ryawe cyangwa umunyamahanga uri aho mutuye.+ 11 Kuko mu minsi itandatu Yehova yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose, agatangira kuruhuka ku munsi wa karindwi.+ Ni cyo cyatumye Yehova aha umugisha umunsi w’Isabato akawugira uwe.*

  • Gutegeka kwa Kabiri 5:12-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “‘Ujye wizihiza umunsi w’Isabato kandi ubone ko ari uwera, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+ 13 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 14 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe Isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho,+ yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, ikimasa cyawe, indogobe yawe cyangwa irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, cyangwa umunyamahanga utuye mu mijyi yanyu,+ kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze