4 Icyo gihe twafashe imijyi ye yose. Nta mujyi n’umwe tutigaruriye mu mijyi 60 igize akarere kose ka Arugobu, aho akaba ari ho Umwami Ogi w’i Bashani+ yategekaga. 5 Iyo mijyi yose yari ikikijwe n’inkuta ndende, ifite inzugi n’ibyo kuzifungisha. Twamutwaye n’indi mijyi mito myinshi cyane.