ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 9:22-27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Abari baratoranyirijwe kuba abarinzi b’amarembo bose bari 212. Bari batuye mu midugudu yabo bakurikije uko ibisekuru byabo byanditswe.+ Abo ni bo Dawidi na Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,*+ bari barahaye inshingano zahabwaga abantu biringirwa. 23 Bo n’abana babo barindaga amarembo y’inzu ya Yehova,+ ari ryo hema. 24 Abarindaga amarembo babaga bari mu mpande enye: Ni ukuvuga mu burasirazuba, mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo.+ 25 Abavandimwe babo bajyaga baza baturutse mu midugudu yabo bakamarana na bo iminsi irindwi. 26 Hari abarinzi b’amarembo bane bari bahagarariye abandi* bari barahawe inshingano yahabwaga abantu biringirwa. Bari Abalewi kandi bari bashinzwe kurinda ibyumba* n’ububiko bwo mu nzu y’Imana y’ukuri.+ 27 Nijoro babaga bakikije inzu y’Imana y’ukuri impande zose kuko bari bashinzwe kuyirinda; ni bo babikaga urufunguzo kugira ngo bajye bakingura buri gitondo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze