10 Bazabona ishyano abashyiraho amategeko agamije ibibi+
N’abahora bandika amategeko abangamira abandi,
2 Kugira ngo batarenganura abakene,
Bagatuma aboroheje bo mu bantu banjye batabona ubutabera,+
Bagatwara imitungo y’abapfakazi
Kandi bagasahura iby’imfubyi.+
3 None se, muzabigenza mute ku munsi wo kubabaza ibyo mwakoze,+
Igihe kurimbuka bizaturuka kure?+