7 Bakandamiza cyane aboroheje kandi bafunga inzira,+
Kugira ngo abicisha bugufi batayinyuramo.+
Umuhungu na papa we bahurira ku ndaya imwe,
Bityo bagatukisha izina ryanjye ryera.
8 Imyenda bafasheho ingwate+ bayirambura imbere y’igicaniro bakayiryamaho.+
Amafaranga y’amande baba baciye abantu, bayaguramo divayi maze bakayinywera mu nzu y’imana zabo.’