ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 32:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Wangaragarije urukundo rudahemuka kandi umpa ibyo wansezeranyije nubwo ntari mbikwiriye.+ Nambutse Yorodani mfite inkoni gusa, none mfite abantu benshi n’amatungo menshi, ku buryo twakoze amatsinda abiri.+

  • 1 Samweli 2:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova ashobora gutuma umuntu akena no gutuma umuntu akira,+

      Ashobora gucisha abantu bugufi no kubashyira hejuru.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 25:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nuko Amasiya abaza uwo muntu w’Imana y’ukuri ati: “None se ubwo za toni 3 n’ibiro 420 by’ifeza nahaye ingabo z’Abisirayeli ntizizaba zipfuye ubusa?” Umuntu w’Imana y’ukuri aramusubiza ati: “Erega Yehova afite ubushobozi bwo kuguha n’ibirenze ibyo.”+

  • Imigani 22:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Kwicisha bugufi no gutinya Yehova,

      Bihesha ubutunzi, icyubahiro n’ubuzima.+

  • Yesaya 61:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Aho kumwara muzahabwa umugabane ukubye kabiri

      Kandi aho gukorwa n’isoni bazavugana ibyishimo, bishimira umugabane wabo.

      Ni byo koko, bazahabwa umugabane ukubye kabiri mu gihugu cyabo.+

      Bazishima iteka ryose,+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze