-
Zab. 14:1-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abantu batagira ubwenge baribwira bati:
“Yehova ntabaho.”+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.
Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantu
Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.+
3 Abantu bose barayobye,+
Bose barangiritse.
Nta n’umwe ukora ibyiza.
Habe n’umwe!
4 Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge?
Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya.
Ntibasenga Yehova.
5 Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,+
Kuko Yehova aba hafi y’abakiranutsi.
6 Mwa nkozi z’ibibi mwe,
Dore mutuma aboroheje nta cyo bageraho, ariko Yehova ni we buhungiro bwabo.+
7 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+
Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,
Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.
-
-
Abaroma 3:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nta muntu ukora ibyiza gusa, ntakore icyaha. Habe n’umwe.+
-