ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 53:Amagambo abanza-6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mahalati.* Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi.

      53 Abantu batagira ubwenge baribwira bati:

      “Yehova ntabaho.”+

      Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.

      Nta n’umwe ukora ibyiza.+

       2 Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantu,+

      Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Imana.+

       3 Abantu bose barayobye.

      Bose barangiritse.

      Nta n’umwe ukora ibyiza,

      Habe n’umwe.+

       4 Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge?

      Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya.

      Ntibasenga Yehova.+

       5 Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,

      Ubwoba batigeze bumva mbere yaho,

      Kuko Imana izatatanya amagufwa y’abantu bose barwanya Isirayeli.

      Isirayeli azabakoza isoni kuko na Yehova ubwe yabanze.

       6 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+

      Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,

      Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.

  • Abaroma 3:10-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nta muntu ukora ibyiza gusa, ntakore icyaha. Habe n’umwe.+ 11 Nta n’umwe ufite ubushishozi, kandi nta n’umwe ushaka Imana. 12 Abantu bose barayobye, bose bakora ibitagira umumaro. Nta n’umwe ukora ibyiza. Rwose nta n’umwe.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze