-
Intangiriro 4:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nyuma yaho Yehova abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Na we aramusubiza ati: “Simbizi. Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?” 10 Nuko aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Umva! Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka ni nk’aho antakira.+
-
-
Intangiriro 9:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Kandi amaraso yanyu, ni ukuvuga ubuzima bwanyu, nzayahorera. Nihagira ikiremwa cyose gifite ubuzima kivusha amaraso yanyu kizicwe. Umuntu wese uzica umuvandimwe we nzabimuhanira.+
-
-
2 Abami 9:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yehu afata umuheto we, arasa Yehoramu umwambi hagati mu bitugu usohokera mu mutima, agwa mu igare rye ry’intambara.
-
-
Luka 11:49-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
49 Ni na yo mpamvu Imana ikoresheje ubwenge bwayo, yavuze iti: ‘nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, ariko bamwe muri bo bazabica abandi babatoteze, 50 kugira ngo urupfu rw’abahanuzi bose bishwe kuva abantu batangira kubaho ruzabazwe ab’iki gihe,+ 51 uhereye kuri Abeli+ kugeza kuri Zekariya wiciwe hagati y’igicaniro n’inzu y’Imana.’*+ Ni ukuri, ndababwira ko ibyo byose bizabazwa ab’iki gihe.
-