-
Kubara 31:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe Abisirayeli bose basigaye.+
-
-
1 Samweli 30:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ariko Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe banjye, ntimugenze mutyo ibyo Yehova yaduhaye. Yaturinze kandi atuma dutsinda abari baduteye bakadusahura.+ 24 Ibyo muvuga nta wabyemera. Uwagiye ku rugamba arahabwa ibingana n’iby’uwasigaye arinze imitwaro.+ Bose bari bugabane banganye.”+ 25 Kuva icyo gihe, ibyo Dawidi abigira itegeko muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi.
-