-
Kuva 9:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.+
-
-
Daniyeli 6:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ntanze itegeko rivuga ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya bagira ubwoba bwinshi bagatitira bitewe no gutinya Imana ya Daniyeli.+ Ni Imana ihoraho kandi ihoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzarimbuka kandi ubutware* bwayo buzahoraho iteka ryose.+ 27 Ni yo ikiza,+ ikarokora, igakorera ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no ku isi,+ kuko yakijije Daniyeli ntiyicwe n’intare.”
-