-
Gutegeka kwa Kabiri 4:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Icyakora mube maso kandi mwirinde kugira ngo mutibagirwa ibintu byose mwiboneye. Ntibizave ku mitima yanyu igihe cyose mukiriho, kandi muzabibwire abana banyu n’abuzukuru banyu.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 6:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Muzababwire muti: ‘twabaye abagaragu ba Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 11:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Aya mategeko yanjye ajye ahora ku mitima yanyu kandi mujye muyakurikiza mu buzima bwanyu bwose. Muzayahambire ku kuboko kugira ngo mutayibagirwa kandi azababere nk’ikimenyetso kiri mu gahanga.*+ 19 Mujye muyigisha abana banyu, muyababwire igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+
-
-
Yosuwa 4:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ayo mabuye azajya abibutsa ibyo Imana yabakoreye. Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye ni ay’iki?’+ 7 muzabasubize muti: ‘aya mabuye azahora yibutsa Abisirayeli ko igihe abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bambukaga Yorodani, amazi yahagaze ntakomeze gutemba.’”+
-