-
Nehemiya 9:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko abana babo binjira muri icyo gihugu baracyigarurira,+ batsinda Abanyakanani bari bagituyemo,+ ndetse ubagabiza abami babo n’abaturage bo muri icyo gihugu kugira ngo babakoreshe icyo bashaka. 25 Bigaruriye imijyi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka bwera cyane,+ bigarurira amazu yuzuye ibintu byiza byose, ibigega by’amazi byari bisanzwe bicukuye, bigarurira imizabibu, imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga, barabyibuha kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.
-