-
2 Ibyo ku Ngoma 36:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+ 18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+ 19 Yatwitse inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya urukuta rw’i Yerusalemu,+ atwika n’iminara yaho yose ikomeye kandi arimbura ibintu byose by’agaciro.+
-
-
Yeremiya 52:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse.
-