ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 9:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Iyi nzu izahinduka amatongo.+ Abantu bose bazayinyuraho bazajya bahagarara bavugirize bumiwe maze bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yatwitse inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya urukuta rw’i Yerusalemu,+ atwika n’iminara yaho yose ikomeye kandi arimbura ibintu byose by’agaciro.+

  • Zab. 74:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Bo, ndetse n’ababakomokaho, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati:

      “Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”

  • Zab. 79:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 79 Mana, abantu bigabije umurage wawe,+

      Banduza urusengero rwawe rwera,+

      Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+

  • Yeremiya 26:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Mika+ w’i Moresheti yahanuye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hezekiya+ umwami w’u Buyuda, abwira abantu b’i Buyuda bose ati: ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati:

      “Siyoni izahingwa nk’umurima

      Kandi Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo,+

      N’umusozi uriho urusengero* ube nk’ahantu hirengeye mu ishyamba.”’*+

  • Amaganya 2:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova yataye igicaniro cye.

      Yanze burundu urusengero rwe.+

      Inkuta z’iminara yaho ikomeye yatumye zifatwa n’umwanzi.+

      Amajwi yumvikanye mu nzu ya Yehova+ nk’ay’abari mu munsi mukuru.

  • Ezekiyeli 24:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 ‘bwira Abisirayeli uti: “umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana cyane, urwo mukunda cyane kandi umutima wanyu wifuza.* Abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize, bazicwa n’inkota.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze