ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Imijyi yanyu nzayirimbura,+ insengero zanyu nzisenye, kandi sinzishimira impumuro y’ibitambo byanyu.

  • Yeremiya 26:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+

  • Yeremiya 52:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya 10, Nebuzaradani, wayoboraga abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse.

  • Ezekiyeli 24:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 ‘bwira Abisirayeli uti: “umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhumanya urusengero rwanjye+ mwiratana cyane, urwo mukunda cyane kandi umutima wanyu wifuza.* Abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize, bazicwa n’inkota.+

  • Mika 3:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,

      Ari mwe izize.

      Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo+

      N’ishyamba ritwikire umusozi uriho urusengero.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze