ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:12, 13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.

  • Zab. 74:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+

      Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+

  • Zab. 74:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Batwitse urusengero rwawe!+

      Banduje ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.

  • Amaganya 1:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+

      Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+

      Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze