11 Asa atakira Yehova Imana+ ye ati: “Yehova, ushobora gufasha abantu nubwo baba ari benshi cyangwa nta mbaraga bafite.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,*+ kandi twateye izi ngabo nyinshi mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu usanzwe agutsinda.”+