-
Kuva 20:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Ndi Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+ 3 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+
4 “Ntugakore igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa mu mazi.+ 5 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.
-