-
Zab. 37:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Nabonye umuntu mubi w’umugome,
Amererwa neza nk’igiti gitoshye kiri mu butaka.+
-
-
Zab. 37:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka.
Abantu babi bazakurwaho.+
-
-
Yeremiya 12:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova,+ urakiranuka iyo nkugejejeho ikirego cyanjye,
Niyo mvugana nawe ibirebana n’imanza.
Ariko se, kuki ababi bagera ku byo bifuza+
Kandi abantu b’indyarya ntibagire ikibahangayikisha?
2 Warabateye kandi bazana imizi.
Bakomeje gukura kandi bera imbuto.
Bahora bakuvuga, ariko ntuba mu bitekerezo byabo by’imbere cyane.*+
Bakure mu bandi nk’intama zigiye kubagwa,
Maze ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa.
-