22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru maze igihugu cya Egiputa cyose kizamo umwijima uteye ubwoba umara iminsi itatu.+ 23 Nta muntu wabonaga undi kandi nta n’umwe muri bo wavuye aho ari muri iyo minsi uko ari itatu. Ariko aho Abisirayeli bose bari batuye ho hari umucyo.+