-
Kuva 16:12-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Numvise uko Abisirayeli bitotomba.+ Babwire uti: ‘ku mugoroba muri burye inyama kandi ejo mu gitondo muzarya imigati muhage.+ Muzamenya rwose ko ndi Yehova Imana yanyu.’”+
13 Nuko nimugoroba haza inyoni zimeze nk’inkware* zikwira mu nkambi+ kandi mu gitondo ikime cyari cyatonze gikikije inkambi. 14 Amaherezo icyo kime gishiraho maze babona mu butayu utuntu duto tworohereye+ tumeze nk’urubura ruri hasi. 15 Abisirayeli babibonye barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?” Kuko batari bazi ibyo ari byo. Nuko Mose arababwira ati: “Ni ibyokurya Yehova yabahaye.+
-