-
Zab. 57:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Mana, niyemeje kukubera indahemuka.+
Rwose nzakubera indahemuka.
Nzakuririmbira kandi ngucurangire.
8 Reka mbyuke.
Reka mbyuke izuba ritararasa,
Kuko nshaka gucuranga inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki.+
9 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi.+
Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.+
10 Urukundo rwawe rudahemuka ni rwinshi rugera ku ijuru,+
Kandi uhora uri uwo kwizerwa.
11 Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,
Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.+
-