-
1 Abakorinto 3:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 kuko nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho indi fondasiyo itari iyo yashyizweho, ni ukuvuga Yesu Kristo.+
-
-
1 Petero 2:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nimumusange we buye rizima. Ni byo koko abantu bararyanze,+ ariko Imana yararitoranyije, kandi ibona ko ari iry’agaciro kenshi.+ 5 Namwe ubwanyu muri amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo by’ikigereranyo*+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+ 6 Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+
7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+
-