ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 118:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ibuye abubatsi banze,

      Ni ryo ryabaye irikomeza inguni.*+

  • Yesaya 28:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:

      “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryageragejwe,+

      Ibuye ry’agaciro kenshi,+ rikomeza inguni ya fondasiyo.+

      Uryizera wese ntazagira ubwoba.+

  • Matayo 21:42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 42 Yesu arababwira ati: “Ese ntimwari mwasoma mu Byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?*+ Ibyo ni Yehova wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.’+

  • Matayo 21:44
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 44 Ubwo rero umuntu ugwira iryo buye azavunagurika,+ kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+

  • Mariko 12:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ese ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?’*+ 11 Ibyo Yehova* ni we wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.”+

  • Ibyakozwe 4:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Uwo ni we ‘buye mwebwe abubatsi mwabonye ko ritagira umumaro, ariko ryabaye irikomeza inguni.’*+

  • 1 Petero 2:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze