ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 4:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Mana yacu, tega amatwi kuko abantu badusuzugura.+ Utume ibibi batwifuriza ari bo bibaho+ kandi ubatange abanzi babo babajyane ku ngufu mu gihugu kitari icyabo.

  • Nehemiya 6:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Amaherezo urukuta rwuzura mu minsi 52, ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa Eluli.*

      16 Nuko abanzi bacu bose babyumvise n’amahanga yose yari adukikije abibonye, bakorwa n’isoni cyane,+ bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye uwo murimo urangira.

  • Esiteri 6:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Hamani abwira umugore we Zereshi+ n’incuti ze zose ibyari byamubayeho. Nuko abajyanama* be n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “niba koko Moridekayi ari Umuyahudi* none ukaba utangiye guta agaciro imbere ye, ntukimushoboye. Azagutsinda uko byagenda kose.”

  • Esiteri 9:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Abayahudi bicishije abanzi babo bose inkota babamaraho. Ikintu cyose bifuzaga gukorera abanzi babo barakibakoreye.+

  • Zab. 137:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova, wibuke ibyo Abedomu bavugaga, ku munsi Yerusalemu yaguyeho,

      Ukuntu bavugaga bati:

      “Nimuyisenye! Nimuyisenye mugeze kuri fondasiyo yayo!”+

  • Zekariya 12:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Kuri uwo munsi nzahindura Yerusalemu nk’ibuye riremerera abantu bose. Abazariterura bose bazakomereka bikomeye.+ Abantu bose bo ku isi bazarirwanya. Ibihugu byose biziyemeza kurirwanya.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze