-
1 Abami 8:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku ya Yehova bayishyire ahantu yari yarayiteguriye.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 arababwira ati: “Dore ni mwe bayobozi mu miryango ya ba sogokuruza banyu b’Abalewi. None nimwitegure, mwe n’abavandimwe banyu, maze muzane Isanduku ya Yehova Imana ya Isirayeli muyishyire ahantu nayitunganyirije.
-
-
Ibyakozwe 7:45, 46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Nyuma yaho abana babo bararihawe, maze na bo barizana bari kumwe na Yosuwa, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira,+ kuko Imana yari imaze kwirukana+ abari bagituyemo. Aho ni ho ryagumye kugeza mu gihe cya Dawidi. 46 Imana yishimiye Dawidi, kandi Dawidi yashakaga kubakira Imana ya Yakobo.+
-