-
1 Ibyo ku Ngoma 22:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Njyewe nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye.+
-
-
Zab. 132:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
132 Yehova, ibuka Dawidi,
Wibuke n’imibabaro ye yose.+
2 Yehova, wowe Mana ikomeye ya Yakobo,
Ibuka indahiro Dawidi yakurahiye, agira ati:+
3 “Sinzinjira mu nzu yanjye,+
Sinzaryama mu buriri bwiza cyane.
4 Sinzemerera amaso yanjye gutora agatotsi,
Kandi sinzemerera amaso yanjye gusinzira,
5 Ntarabona aho nzashyira inzu nziza cyane ya Yehova,
Ntarabona ahantu heza Imana ikomeye ya Yakobo itura.”+
-