ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 2:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko nsubiza umwami nti: “Nyakubahwa, nakwishima nte kandi umujyi ba sogokuruza bashyinguwemo warasenyutse n’amarembo yawo akaba yarahiye agashiraho?”+

  • Zab. 84:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Yehova nifuza cyane kwibera mu bikari by’inzu yawe.+

      Iyo mbitekerejeho birandenga.

      Mana y’ukuri ndangurura ijwi, nkakuririmbira

      Mfite ibyishimo byinshi.

  • Zab. 102:13, 14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+

      Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,+

      Kandi igihe cyagenwe kirageze.+

      14 Abagaragu bawe bishimira amabuye yayo,+

      Kandi bakunda cyane umukungugu wayo.+

  • Yesaya 62:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 62 Sinzaceceka+ kubera Siyoni

      Kandi sinzatuza kubera Yerusalemu,

      Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+

      N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+

  • Yeremiya 51:50
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 50 Yemwe abarokotse, nimukomeze mugende ntimuhagarare.+

      Nimugera kure mwibuke Yehova

      Kandi mwibuke Yerusalemu mu mitima yanyu.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze