-
Abacamanza 13:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Hanyuma Manowa abwira umugore we ati: “Turapfa kuko twabonye Imana.”+ 23 Ariko umugore we aramubwira ati: “Iyaba Yehova yashatse kutwica, ntiyari kwemera igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke twamutuye kandi ntiyari kuba yatweretse ibi bintu byose cyangwa ngo atubwire biriya bintu byose.”
-
-
Esiteri 5:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mwami niba unyishimira kandi ukaba wemeye kumpa icyo nifuza n’icyo ngusaba, ejo uzazane na Hamani mu birori nzabategurira, nanjye ejo nzavuga icyo nifuza.”
-
-
Tito 2:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abakecuru na bo bajye bagira imyifatire iranga abantu bubaha Imana, badasebanya, batarabaswe n’inzoga nyinshi, kandi bigisha ibyiza.
-