-
1 Abami 1:16-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Batisheba yunamira umwami aramupfukamira maze umwami aramubwira ati: “Urifuza iki?” 17 Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, warandahiriye njye umuja wawe mu izina rya Yehova Imana yawe uti: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami.’+ 18 Ariko dore Adoniya yabaye umwami kandi nta byo uzi.+ 19 Yatambye ibitambo byinshi cyane by’ibimasa, amatungo abyibushye n’intama. Kandi yatumiye abana b’umwami bose n’umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w’ingabo,+ ariko ntiyatumiye umugaragu wawe Salomo.+ 20 None rero mwami databuja, Abisirayeli bose bategereje ko ubabwira uzagusimbura, akaba umwami, akicara ku ntebe yawe y’ubwami. 21 Nutagira icyo ubikoraho, igihe uzaba umaze gupfa maze ugasanga ba sogokuruza bawe, njye n’umuhungu wanjye Salomo tuzafatwa nk’abagambanyi.”
-