-
Imigani 24:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,+
Kandi ubushishozi ni bwo butuma rugira umutekano.
-
-
Matayo 7:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, aba ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.+ 25 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite fondasiyo ishinze ku rutare.
-