-
2 Samweli 4:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko Dawidi asubiza Rekabu n’umuvandimwe we Bayana, ari bo bahungu ba Rimoni w’i Beroti, ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova wankijije imibabaro yose,+ 10 ko igihe umuntu yazaga akambwira ati: ‘Sawuli yapfuye,’+ atekereza ko anzaniye inkuru nziza, namufashe nkamwicira+ i Sikulagi. Icyo ni cyo gihembo namuhaye.
-